Posts

Showing posts from September 26, 2010
WELCOME TO THIS BLOG BROUGHT TO YOU!ENJOY! Gahunda yacu irebana n’umutekano mu biribwa ni iyo gufasha ibihugu nk’u Rwanda kugirango biteze imbere ubuhinzi - Obama/Tubikesha www.igihe.com Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yatanze u Rwanda ho urugero ubwo yavugaga ko inkunga z’iterambere zikwiye kuganisha mu bihe inkunga zizaba zitagikenewe, avuga ko leta ayoboye izashyira imbere ubufatanye n’ibihugu bishyize imbere gahunda yo kongerera ubushobozi abaturage babyo bityo hakabaho iterambere rirambye. Ibi Perezida Obama yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama nkuru y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu I New York. Yavuze ko igihugu cye kizita ku gufasha ibihugu bikomeje kugaragaza ubushake bwo kugera ku iterambere. Yagize ati: “Aho kugirango dutange gusa inkunga z’ibiribwa, gahunda yacu irebana n’umutekano mu biribwa ni iyo gufasha ibihugu nk’u Rwanda kugirango biteze imbere ubuhinzi, byongera umusaruro wabyo ndetse binafasha abahinz