SOBANUKIRWA!

WELCOME TO THIS BLOG BROUGHT TO YOU!ENJOY!



From www.igitondo.com

Byakusanyijwe na Fulgence verite




Saint Valentin : Uburyo 10 bwo kwereka urukundo uwo ukunda kandi udatanze amafaranga
Sunday 13 February 2011

Mu buzima igihe kiragera umuntu akabona nta gafaranga afite pe, bimwe bita gushirirwa. Ibi rero ntabwo bivuze ko utagomba kwizihiza Saint Valentin hamwe n’ uwo ukunda. Hari uburyo bwiza bwinshi bwo kwizihiza uyu munsi utarinze kugura ibintu byinshi benshi baba bikwijeho mu rwego rwo kwereka urukundo abo bakunda. Burya ibintu umuntu akora n’ intoki ze cyangwa n’ umubiri we bisobanura byinshi. Hari abavuga ko iyo uri kubwira umuntu ikintu, burya amagambo avuga bicye. 70% by’ ibyo umubwira abibwirwa n’ ibikorwa umubiri wawe uri gukora. Hano hari uburyo 10 wabwira umukunzi ko umukunda kandi nta faranga na rimwe utanze cyangwa se utanze make.
1. Indirimbo
Shaka indirimbo uzi ko uwo ukunda akunda kumva maze uyimwoherereze, haba kuri CD, kaseti (tape) cyangwa kuri e-mail, niba mutari kumwe. Niba ahari uyishyiremo muyumvane cyangwa se munayiririmbane.
2. Indabyo zo mu busitani
Niba wari ufite impungenge z’ uko utazabona ubushobozi bwo kugurira umukunzi wawe amaroza kuko wenda ahenze cyane, burya nta muntu wavuze ko ugomba gutanga amaroza. Ushobora no gutanga izindi ndabyo wakura nko mu busitani bw’ aho uba cyangwa se ukanazigura kuko hari izihendutse cyane kuko burya indabyo zisanzwe nazo zishimisha nk’izo umuntu aba yaguze. Si ngombwa kandi ko uzohereza ku ya 14 Gashyantare kuko atari itegeko; uzibonye na mbere ho gato cyangwa nyuma nabyo ni byiza.
3. Ikorere ubwawe impano aho kuzigura
Ibintu nka Chocola, gateaux n’ ibindi bigurwa abantu bakunda gutanga nk’impano kuri Sait Valentin usanga bihenze, nyamara kubyikorera bishoboka. Ushobora rero gusoma uko ibi bintu bikorwa ubundi ukagura ibikoresho ukabyikorera utanze amafaranga make cyane. Ibi kandi ngo bishimisha uwo ukunda cyane kuko abona ko wafashe umwanya wawe ukamukorera impano uko ubishoboye. Ibi ariko si ibintu ukora imburagihe ahubwo ni byiza ko ubitangira hakiri kare kuko uba utabimenyereye kugira ngo hato utavaho ubyica.
4.Impano isanzwe nayo igaragaza urukundo
Uretse ibyo amatangazo avuga mu rwego rwo gukurura abaguzi, burya za diamand cyangwa se ibindi bintu bihenze nta bwo ari byo bituma uwo ukunda akwihebera. Fata amafaranga ufite ubundi umugurire nk’ udukomo, amaherena, cyangwa se impeta iri ku giciro ushoboye. Burya nabyo biramushimisha cyane.
4. Saint Valentin ushobora kuyizihiza umunsi uwo ariwo wose
Uretse ko hafi isi yose iwizihiza ku ya 14 Gashyantare, nta tegeko ririho ritegeka kwizihiza umunsi w’abakundana kuri uwo munsi. Bitewe n’ ubushobozi ndetse n’ umwanya, ushobora kwizihiza uyu munsi icyumweru mbere cyangwa se icyumweru nyuma y’iyi tariki.
Uwitwa Reader Witold yavuze ko we n’ umufasha we bizihiza uyu munsi ku ya 21 Gashyantare kuko aribwo babasha kubona ahantu heza ho gusohokera kandi n’ impano nk’ indabo zikaba zidahenze cyane nk’ uko biba bimeze ku munsi wa Saint Valentin nyirizina.
6. Gutanga amafaranga menshi ku tuntu duto bishobora gutuma wicuza
Impano y’ umunsi wa Saint Valentin igomba kuba koko ari impano ureba ukabona ko uyiguhaye akubwira ati: “Nkwitayeho kurusha bose”. Ushobora kumutunguza iyi mpano ari ku kazi, wambaye imyenda yawe myiza; ibi bizamushimisha cyane. Fata ifoto yanyu mwembi mukunda ubundi uyikoreshe ku buryo igaragara neza ubundi uyishyire nko muri cadre (frame) ubundi uyimuhe. Ibi bizamushimisha cyane. Hari abishima cyane ubahaye ikintu gito kandi gisanzwe nk’ umugati wa sandwich.
7. Urukundo rwanyu ntabwo ruzapfa, shaka rero akantu kazahoraho mu gihe mukiriho
Niba ufashe umwanya wawe ugashushanya ikarita uko ubishoboye n’ intoki zawe, bizashimisha cyane uwo ukunda kurusha uko wajya mu isoko ukagura carte postal maze ukandikaho interuro nke. Niba ufite amabara nayo uyakoreshe kugira ngo agashushanyo kawe karusheho kugaragara neza.
8. Mwigumire mu rugo mwirebere filime
Benshi barasohoka, namwe mushobora kuba mwarasohotse inshuro zitari nke. Niba uyu munsi mudafite ubushobozi bwo kuba mwasohoka ntabwo ijuru riguye. Kubera akazi ntabwo ukunda kumarana igihe n’ umukunzi wawe. Uyu munsi rero kora ikidasanzwe ubundi wirirwane n’ uwo ukunda wenda munirebere filime mwembi.
9. Ihitiremo akandi kantu mwakora
Burya nta gikorwa cy’ urukundo cyaruta gushaka ikintu gishya mwakora mwembi kandi nta mafaranga mutanze. Urugero, ushobora kureba ahantu habereye ibirori kwinjira ari ubuntu ubundi muhagere. Nabyo birashimisha.
10. Gusomana ku buryo budasanzwe no guhoberana nabyo biba bikenewe kuri uyu munsi
Ushobora gusoma umukunzi wawe mu buryo bwinshi butandukanye kandi uteri usanzwe ukoresha mu gihe wabaga uri kumusoma. Urugero: niba wamusomaga ku munwa gusa uhindure umusome no ku ntoki cyangwa ahandi hose ushaka ku mubiri we kandi n’umuhobera ubikore ku buryo abyumva ntibibe bya bindi byo kumuhobera usa n’umwikiza. Guhobera umuntu ntibigurwa mu iduka kandi ntibinasaba ingufu nyinshi, muhobere ku buryo azahora abikwishyuza ati “mpobera nkuko wampobeye kuri saint valentin”. Nuba uri kumuhobera uzanibuke kandi kumubwira amagambo meza y’urukundo, ya yandi amuryohera mu matwi akumva wakomeza ukayamubwira.
Source: www.consumerist.com

Comments

Popular posts from this blog

ONE OF THE10 STORIES IN2009/www.slate.com/id/2238092

Detailed CV of Fulgence MUHAWENIMANA