UMUNTU YAMENYA ATE KO UMUKOBWA AMUKUNDA? TUBIKESHA www.igihe.com

Umuntu Yamenya Ate Ko Umukobwa Amukunda?

BYAKUSANYIJWE NA FULGENCE MUHAWENIMANA VERITE




Umuntu Yamenya Ate Ko Umukobwa Amukunda? Tutagiye kure rero burya ijisho rigutuka inkumi cyangwa inkuba nturiyoberwa!. Kugira ngo umenye ko umukobwa agukunda hari ibimenyetso akora byerekana ko agukunda

-akubaha uko uri:arashima,agushima uko akubona.Ushobora kuba hari aho ufite intege nke ariko akagukunda abizi.

-ntagusaba ibyo udafite: bisigaye byarateye ko abakobwa bamara gukundana n'abahungu bagatangira kubagerekaho imitwaro. Umukobwa ugukunda ubona ntacyo agutegerejeho usibye urukundo umukunda.

-ntagira ishyari: umukobwa ugukunda urukundo rw'ukuri ntaguterera induru ngo akubuze amahoro ngo uganira n'abandi bakobwa, ubona akwizeye kandi yiteguye kuguha uburenganzira bwawe.

-igitangaje ni uko umukobwa ugukunda ashobora kukwemerera mugakora byose m'urukundo ariko agatinya ko mwahuza igitsina( aba yanga ko urukundo rwanyu rwakwicwa no gupfundura agaseke hakiri kare harimo nuko ushobora kumutera inda mukiri bato urukundo n'imibereho bikangirika.)



Urukundo gusa ni amayobera byose bisaba gushishoza umusore n'inkumi bakirinda guhubuka, turabizi ko amaraso aba ashyushye kandi urubyiruko rumeze nk'impumyi ku bibazo birwugarije.


Tubikesha www.igihe.com, posted by MUHIRWA Olivier

Comments

Popular posts from this blog

ONE OF THE10 STORIES IN2009/www.slate.com/id/2238092

Detailed CV of Fulgence MUHAWENIMANA