SOBANUKIRWA KURUSHAHO!
WELCOME TO THIS BLOG BROUGHT TO YOU!ENJOY! From www.igitondo.com Sangira n'inshuti Ni gute waba ‘Romantique’ kurushaho? Friday 31 December 2010 Abantu benshi batekereza ko kugira ngo umuntu abe ‘romantique’ cyangwa se ashimishe umukunzi we, bimusaba amafaranga menshi cyangwa se ubundi bushobozi bukomeye. Nyamara si byo. Muri iyi nkuru, turakugezaho uburyo wakoresha ugashimisha umukunzi wawe nta bushobozi bwinshi ukoresheje. Iyo ukunda umuntu wifuza ko yahora yishimye, mwaba muri kumwe ukifuza ko uwo mwanya wamurutira ibindi byose. Ese wabyitwaramo ute kugira ngo yishime koko? Dore ibintu byoroshye ariko nyamara byashimisha umukunzi wawe! 1. Gerageza guhamagara umukunzi wawe mu gitondo ukangutse (ku batarashakana) umubaze uko yaramutse, umubaze gahunda ye y’uwo munsi, umubwire ko umukunda kandi ko akurutira abandi bose. Ku bashakanye niba ukangutse uhite umuramutsa, umusome, naho niba a...