WELCOME TO THIS BLOG BROUGHT TO YOU!ENJOY!


Nyuma y'aho groupe iririmba indimbo nyarwnda izwi ku izina rya super keys isohoreye indirimbo zabo ebyeri arizo:Umurimo na Gumana nanjye, ngo yaba yongeye gushyira ahagaragara indirimbo yabo ya gatatu.

Iyo ndirimbo bakaba barayise Mwumve

Amakuru nkesha abagize iyo groupe y'umuziki ni uko ngo bongeye gushyira indirimbo yabo ahagaragara kugirango bakomeze gushimisha abafana babo doreko atari bake nagato.

Mbabajije uko babona indirimbo zabo zimeze ku isoko ry'umuziki bambwiyeko muri rusanjye indirimbo zabo zikunzwe kuko ngo mu mnsi ishize iyo ndirimbo yabo nshya yabashije kwegukana umwanya wa mbere mu kiganiro kiba kuri Radio Ralus kizwi ku izina rya Tubamenye. icyo kiganiro ari naho iyo ndirimbo yabo yabonye umwanya wa mbere ngo kikaba kigamije guzamura abahanzi nyarwanda bakizamuka muri muzika.

Mbabajije niba nta mbogamizi bahura nazo mu mikorere yabo, bansobanuriye ko imbogamizi ahanini zijyanye n'amikoro zo zitabur doreko nabo n'ubwo baririmba ariko ari n'abanyeshuri.
Nifije kumenya uko babona imbere habo mu muziki bambwirako babona ari heza bidashidikanywaho.
Groupe ya super keys igizwe na basore bane.Batatu muri bo bakaba biga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare, undi we akaba yiga mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya KIE.

Ikiganiro nagiranye nabo cyarangiye mbifuriza guhirwa mu muziki wabo najye banyifuriza akazi keza

Comments

Popular posts from this blog

ONE OF THE10 STORIES IN2009/www.slate.com/id/2238092

Detailed CV of Fulgence MUHAWENIMANA