WELCOME TO THIS BLOG BROUGHT TO YOU!ENJOY!

Gahunda yacu irebana n’umutekano mu biribwa ni iyo gufasha ibihugu nk’u Rwanda kugirango biteze imbere ubuhinzi - Obama/Tubikesha www.igihe.com



Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yatanze u Rwanda ho urugero ubwo yavugaga ko inkunga z’iterambere zikwiye kuganisha mu bihe inkunga zizaba zitagikenewe, avuga ko leta ayoboye izashyira imbere ubufatanye n’ibihugu bishyize imbere gahunda yo kongerera ubushobozi abaturage babyo bityo hakabaho iterambere rirambye.

Ibi Perezida Obama yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama nkuru y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu I New York.

Yavuze ko igihugu cye kizita ku gufasha ibihugu bikomeje kugaragaza ubushake bwo kugera ku iterambere.

Yagize ati: “Aho kugirango dutange gusa inkunga z’ibiribwa, gahunda yacu irebana n’umutekano mu biribwa ni iyo gufasha ibihugu nk’u Rwanda kugirango biteze imbere ubuhinzi, byongera umusaruro wabyo ndetse binafasha abahinzi kubonera amasoko umusaruro wabo”.

Muri Nyakanga umwaka ushize ubwo u Rwanda rwari rumaze amezi macye rukuwe ku rutonde rw'ibihugu byari bicyeneye inkunga y'ibiribwa, uwari Umuyobozi w’ umuryango w'Abanyamerika USAID mu Rwanda, Bwana Denis Weller, yatangaje ko u Rwanda rwabonaga inkunga y’ibiribwa yabarirwaga hagati ya miliyoni 10 na 15 z’amadolari, ariko ko gahunda bari bafite yari iyo gufasha u Rwanda kwigeza ku kwihaza mu biribwa.

U Rwanda kuri ubu rubarirwa mu mubare w’ibihugu byihagije mu biribwa, nk’uko byagiye bigaragara mu maraporo yakomeje kujya ashyirwa ahagaragara n’ibigo by’ubushakashatsi muri iki gihe gishize.

Comments

Popular posts from this blog

ONE OF THE10 STORIES IN2009/www.slate.com/id/2238092

Detailed CV of Fulgence MUHAWENIMANA