SOBANUKIRWA KURUSHAHO!

WELCOME TO THIS BLOG BROUGHT TO YOU!ENJOY!

From www.igitondo.com


Sangira n'inshuti
Ni gute waba ‘Romantique’ kurushaho? Friday 31 December 2010

Abantu benshi batekereza ko kugira ngo umuntu abe ‘romantique’ cyangwa se ashimishe umukunzi we, bimusaba amafaranga menshi cyangwa se ubundi bushobozi bukomeye.
Nyamara si byo.
Muri iyi nkuru, turakugezaho uburyo wakoresha ugashimisha umukunzi wawe nta bushobozi bwinshi ukoresheje.
Iyo ukunda umuntu wifuza ko yahora yishimye, mwaba muri kumwe ukifuza ko uwo mwanya wamurutira ibindi byose.
Ese wabyitwaramo ute kugira ngo yishime koko?
Dore ibintu byoroshye ariko nyamara byashimisha umukunzi wawe!
1. Gerageza guhamagara umukunzi wawe mu gitondo ukangutse (ku batarashakana) umubaze uko yaramutse, umubaze gahunda ye y’uwo munsi, umubwire ko umukunda kandi ko akurutira abandi bose.
Ku bashakanye niba ukangutse uhite umuramutsa, umusome, naho niba agisinziriye ugende umutegurire ifunguro rya mu gitondo, nibishoboka unarimuzanire ku buryo akanguka asanga wamuteguriye.
2.Jya wereka umukunzi wawe inshuti zawe, ube fier (ugaragaze ko umwishimiye kandi ko atagutera ikimwaro) yo kugendana nawe.
Ku bagore si byiza ko niba umaze gushaka utangira kwicupiza, ukareka kwiyitaho nk’uko wabigenzaga, ugatangira kwambara imyenda mibi. Gerageza ahubwo kumushimisha nk’uko wabigenzaga na mbere, ntutinye kumusoma mu bantu kuko ibyo bimugaragariza ko umukunda kandi ko uri ‘fier’ ye nta n’undi utinya kubyereka.
Ni byiza ko muba mufite utuzina mwitana nka : Baby, sweetheart, bebe, honey,… bikaba byiza kurushaho binakomeje n’igihe mumaze no kubana.
3.Gerageza kumenya ibintu byose abantu bafata nk’aho ari ko kuba ‘romantique’ kabone n’aho byaba ntaho byanditse.
Ntiwibagirwe ko n’ubwo atari itegeko ariko ko hari impamvu ubona indabo zitangwa cyane cyane ku munsi w’abakundanye(Saint Valantin), ku baba badaherukanye bari bakumburanye, …. Ntiwibagirwe ko hari impamvu ujya ubona za bougies ziteguye ku meza yateguriwe gusangiriraho abantu babiri. Erega nubwo waba utanabimenyereye cyangwa utabibona iwawe mu rugo ushobora no kubirebera muri za filime, n’ahandi…
4.Gerageza kureba icyo abandi bita kuba ‘romantique’: hari ababona ko kuba ‘romantique’ ari ugusangira ifunguro ryabo rya nimugoroba n’abakunzi babo mu cyumba gito kirimo ameza nayo ateretseho itabaza(bougie) byashoboka ry’ibara ry’umutuku, hateretseho icupa rya Divayi ihenze cyane n’ifunguro ryiza kandi riteguye neza. Abandi nabo bashobora gufata kuba ‘romantique’ nko gusangira n’abakunzi babo ibyo bakunda, tuvuge nka chocolat, pizza, ice cream, ifiriti, n’ibindi bitewe n’ivyo buri wese akunda; ibyo byose bakabikora birebere televiziyo.
Gusa nta tegeko runaka ririho ryo kuba ‘romantique’, ariko niba wumva udashobora kwimenyera uko wabyitwaramo igihe uri kumwe n’umukunzi wawe, nibura jya ukopera uko abandi babigenza, ariko ushimishe umukunzi.
5.Gerageza gusa nk’uw’iyibagirwa. Gushimisha umukunzi wawe ntukabikore ufite icyo ugamije kindi kitari ugutuma yishima. Ntukabikore kugira ngo abandi bakurebe cyangwa se usa n’aho utegereje igihembo. Jya umenya ko gushimisha umukunzi ari byo bigomba kuba intego yawe kandi ibyo byonyine byo ubwabyo ni ko kuba ‘romantique’.
6.Jya unyuzamo ukorere umukunzi wawe udu-surprises (kumutungura), umuha impano zoroheje ariko zifite icyo zisobanuye: umujyane mu bitaramo, muri za karaoke aho uziko bacuranga uturirimbo tw’urukundo dufite n’icyo tubibutsa mwembi.
Umusohokane ahantu uziko akunda nibura rimwe mu mezi nk’abiri, kabone n’iyo wowe waba utahakunda ye, burya gukunda nyabyo bigusaba kwiyibagirwa wowe ubwawe, n’ibyo ukunda.
7. Jya unyuzamo umuzanire indabo mu rugo, bitari gusa ku munsi we w’amavuko(anniversaire), ku munsi w’abakundanye(Saint Valantin) cyangwa indi minsi ifite ibisobanuro byihariye mu buzima bwe . Rimwe na rimwe ujye ugerageza gutegurira umukunzi wawe ifunguro uziko akunda, ubifatire umwanya ujye mu gikoni urimutegurire neza ku munsi usanzwe nta kintu kindi cyabaye. Burya iyo nta kintu yiteguye ko umukorera kidasanzwe nibwo impano cyangwa n’akandi kantu kose umuhaye umutunguye kamushimisha byimazeyo.
8.Rimwe na rimwe jya ugerageza gutetesha umukunzi wawe, nubona ananiwe umusabe ko wamukorera ka massage bitari ibya buri gihe wamumenyereje. Ariko umutungure umunsi umwe umubwire ko wifuza kumufasha kuruhuka, nimuba mwicaye muri salon murimo kwirebera television, umukore mu musatsi, umwoze ibirenge niba aje ananiwe, umubwire umwenda umubera cyane wifuza ko yazambara ejo unawumuterere ipasi. Gukunda no gushimisha uwo ukunda bigusaba ko umenya ibyo umukunzi wawe akunda kandi ugahora witeguye kubimuha, iyo ubigenje utyo aka-geste ako ariko kose wamukorera karamushimisha cyane kandi kakamubera ‘romantique’ pe!
9.Niba mwicaranye muri mwenyine shaka CD, iriho indirimbo z’urukundo uziko akunda uzimushyiriremo, muzumvane. Ni byiza cyane kwibuka iyo mwumvaga ku munsi wa mbere akwemerera urukundo, cyangwa ku bashakanye kuba wibuka indirimbo mwabyinanye kuri wa munsi ubwo mwafunguraga piste.
10.Ni byiza ko mwarebana filime iri ‘romantique’ mukibukiranya ibyiza byose mwaciyemo, uburyo mwatangiye, uburyo wamuhinze (wamuterese) akabanza kukugora ariko amaherezo ubu akaba ari uwawe…
N’utundi tuntu twose dushobora gutuma mwisekera.

Comments

Popular posts from this blog

ONE OF THE10 STORIES IN2009/www.slate.com/id/2238092

Detailed CV of Fulgence MUHAWENIMANA