BIKUNGURE IKINTU!
WELCOME TO THIS BLOG BROUGHT TO YOU!ENJOY!
From www.igitondo.com
From www.igitondo.com
Sangira n'inshuti Umutoma wa St Valentin Sunday 13 February 2011 Sinabona amagambo agusiga uko uri Ngo ngutake ngutanage uko ubikwiye, Kuko uburanga bwawe burenze amagambo Ubupfura uhorana ntibugire akagero. Iyo ntakurora umutima urasizoraaa Ugatongana mu gituza ukantoteza Ugacururuka nkubonye unsanga Umwenyura usa n’umuseke weya. Wantwaye umutima nkikurabukwa Nsigara nshimira iyaguhanze Nambaza Biheko ubudatuza Musaba ngo unyiturize mu gituza. Mariza mwari uzira ikizinga Hahirwa uwo uzugururira umutima! Uwo azitwa umunyamahirwe Kuko uzamutereka intango y’urukunda |
Comments